LYCEE SAINT MARCEL DE RUKARA

MURAKAZA NEZA IWACU

ABANYESHURI BA LYCEE ST MARCEL DE RUKARA BISHIMIYE GUSURWA NAKARERE KA KAYONZA



Ni muruzinduko ubuyobozi bwakarere ka kayonza ndetse n'ubwumuyobozi w'umurenge wa Rukara bagiriye mu ishuri ryisubuye rya Lycee sait Marcelde Rukara,
hamwe nabagize ingabo mu karere ka kayonza, bari bayobowe na bwana NYEMAZI John Bosco, aho bari baje muri gahunda yo gutangiza ukwezi kwahariwe
kuzirikana ubumwe n'ubudaheranwa bw'abanyarwanda ,ukwakira 2025,ku rwego rw'Akarere.



umuyobozi mukuru w'ishuri rya Lycee saint Marcel de rukara
bwana Abbé KUBWIMANA Cassien
Aha ikaze abashyitsi bayobowe n'Umuyobozi, wakarere ka Kayonza bwana NYEMAZI John Bosco,
ari nawe wari umushyitsi mukuru.



Umuyobozi w'Akarere yatuganirije kungingo zikurikira:
1) isenyuka ry'ubumwe bw'abanyarwa.
2) kongera kubaka Ubumwe bw'abanyarwanda.
3) ibibangamira Ubumwe bw'abanyarwanda.
4) ingamba zo guhangana nizo mbogamizi.
5) Uruhare rw'urubyiruko muguhangana nizo mboga mizi, cyane cyane umuyobozi yagarutse kuruhare rw'abanyeshuri,
abarezi n'abayobozi muri rusange.
Ikiganiro cyumvikanye Kandi cyagenze neza.


Abarezi barerera muri Lycee saint Marcel nabo bari bitabiriye ikiganiro
cyahabwaga abanyeshuri na bwana NYEMAZI John Bosco umuyobozi w'Akarere ka Kayonza.


Lycee Sait marcel de Rukara

ikaze iwacu