Lycée Saint Marcel de Rukara ni ishuri ryiyambaza Mutagatifu Marcel,
rya Diyosezi Gatolika ya Kibungo, rifatanya na Leta kubw’amasezerano.
Riherereye mu Ntara y’Uburasirazuba, muri Diyosezi ya Kibungo, Paruwasi ya Rukara,
Akarere ka Kayonza, Umurenge wa Rukara, ku birometero birindwi (7 km)
uvuye ku muhanda munini Kayonza–Nyagatare.
Iri shuri ryatangiye ryitwa ESR (École Secondaire de Rukara),
ku gitekerezo cya bamwe mu babyeyi bo mu Rukara n’abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo
bahakorera ubutumwa icyo gihe. Rishingiye ku bufatanye n’ababikira bo mu muryango
w’Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwa Mariya, ku nkunga y’umushinga w’Abanyasipanye
witwa Manos Unidas.
Lycée Saint Marcel de Rukara ni ishuri ryemewe na Leta guhera mu mwaka
w’amashuri 2000/2001. Ryatangiye rifite icyiciro rusange gusa,
ariko guhera mu mwaka wa 2010 ryemerewe gufungura ishami ry’indimi
(LKK: English–Kiswahili–Kinyarwanda).
Mu mwaka wa 2014 ryemerewe gutangiza ishami rya
MCE: Mathematics, Computer and Economics.
Uko ryagiye ryaguka, ryaje kongerwaho andi mashami arimo MEG, HLP, LFK, na MCE.
Kugeza ubu, mu mavugururwa yakozwe mu burezi mu mwaka wa 2025 — ari nawo mwaka
wa yubile y’ishuri — ryemerewe amashami akurikira:
Mathematics and Science Stream 2, Languages, Arts and Humanities.
Lycée Saint Marcel de Rukara yatangiye ari ishuri ryigenga rya
Kiriziya Gatolika (Diyosezi ya Kibungo) kuva ku wa 26/09/2000
kugeza mu mwaka wa 2023.
Ryafunguye imiryango ritangiranye abanyeshuri mirongo irindwi n’itanu (75):
mirongo itanu (50) bo mu mwaka wa mbere (S1) na makumyabiri n’atanu (25) bo mu mwaka wa kabiri (S2).
Kuva mu mwaka wa 2023, ryabaye ishuri rya Kiriziya Gatolika rifatanye na Leta
kubw’amasezerano. Ubu rifite abakozi 23 bahembwa na Leta,
ndetse n’abanyeshuri 448 bose boherejwe na Leta.
ISHURI RYA LYCEE SAINT MARCEL DE RUKARA RYATANGIRANYE ABARIMU BATANU ARIBO:
1.Padiri Athanase GATANAZI
2.Mr.Vincent MURENZI
3.Angelique NYIRANEZA
4.Valentine MUKAMURENZI
5.Mr.Paul GATABAZI