Amateka ya Lycée Saint Marcel de Rukara

Lycee Saint Marcel de Rukara

Lycée Saint Marcel de Rukara ni ishuri ryiyambaza Mutagatifu Marcel, rya Diyosezi Gatolika ya Kibungo, rifatanya na Leta kubw’amasezerano. Riherereye mu Ntara y’Uburasirazuba, muri Diyosezi ya Kibungo, Paruwasi ya Rukara, Akarere ka Kayonza, Umurenge wa Rukara, ku birometero birindwi (7 km) uvuye ku muhanda munini Kayonza–Nyagatare.

Iri shuri ryatangiye ryitwa ESR (École Secondaire de Rukara), ku gitekerezo cya bamwe mu babyeyi bo mu Rukara n’abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo bahakorera ubutumwa icyo gihe. Rishingiye ku bufatanye n’ababikira bo mu muryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwa Mariya, ku nkunga y’umushinga w’Abanyasipanye witwa Manos Unidas.

Lycée Saint Marcel de Rukara ni ishuri ryemewe na Leta guhera mu mwaka w’amashuri 2000/2001. Ryatangiye rifite icyiciro rusange gusa, ariko guhera mu mwaka wa 2010 ryemerewe gufungura ishami ry’indimi (LKK: English–Kiswahili–Kinyarwanda). Mu mwaka wa 2014 ryemerewe gutangiza ishami rya MCE: Mathematics, Computer and Economics.

Uko ryagiye ryaguka, ryaje kongerwaho andi mashami arimo MEG, HLP, LFK, na MCE. Kugeza ubu, mu mavugururwa yakozwe mu burezi mu mwaka wa 2025 — ari nawo mwaka wa yubile y’ishuri — ryemerewe amashami akurikira: Mathematics and Science Stream 2, Languages, Arts and Humanities.

Lycée Saint Marcel de Rukara yatangiye ari ishuri ryigenga rya Kiriziya Gatolika (Diyosezi ya Kibungo) kuva ku wa 26/09/2000 kugeza mu mwaka wa 2023. Ryafunguye imiryango ritangiranye abanyeshuri mirongo irindwi n’itanu (75): mirongo itanu (50) bo mu mwaka wa mbere (S1) na makumyabiri n’atanu (25) bo mu mwaka wa kabiri (S2).

Kuva mu mwaka wa 2023, ryabaye ishuri rya Kiriziya Gatolika rifatanye na Leta kubw’amasezerano. Ubu rifite abakozi 23 bahembwa na Leta, ndetse n’abanyeshuri 448 bose boherejwe na Leta.

ISHURI RYA LYCEE SAINT MARCEL DE RUKARA RYATANGIRANYE ABARIMU BATANU ARIBO:

1.Padiri Athanase GATANAZI

2.Mr.Vincent MURENZI

3.Angelique NYIRANEZA

4.Valentine MUKAMURENZI

5.Mr.Paul GATABAZI










Abbé KUBWIMANA Cassien

Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye
Lycée st Marcel de Rukara
Tel:0787358576

📢Amatangazo
  • 👉 Gutangira kwa mashuri mu mwaka wa 2025- 2026 ni kuri uyu 08/09/2025. Abanyeshuri bose biga muri Lucee st Marcel bagomba kuba bahageze kuwa 07/09/2025 nkuko bisanzwe bakazakirwa nubuyobozi bukuru bwishuri.
  • 🧹Ubuyobozi bwishuri rya Lucee st Marcel de Rukara buramenyesha abanyeshuri bose bahiga ko kugera ku ishuri ari kuri uyu 07/09/2025 kuva saa 14h–17h
  • 📞 Umubyeyi ufite ikibazo akaba agomba kuvugisha ubuyobozi bwikigo kuri nimero:.................
  • 🔬TURIBUTSA KANDI BURI MUBYEYI, URERERA MU ISHURI RYA LUCEE St MARCEL KO UMUNYESHURI AGOMBA KUZA YITWAJE IBIKORESHO BYUZUYE NKUKO TWABIBAGARAGARIJE KURI BABYEYI
  • 👉 Gutangira kwa mashuri mu mwaka wa 2025- 2026 ni kuri uyu 08/09/2025. Abanyeshuri bose biga muri Lucee st Marcel bagomba kuba bahageze kuwa 07/09/2025 nkuko bisanzwe bakazakirwa nubuyobozi bukuru bwishuri.




KAMATARI Canisius
Ushinzwe Amasomo
Lycée St Marcel de rukara
Tel:0782647210

OUR VISITORS



kuri uyu wa 07/10/2025

Lycée st marcel de rukara yakiriye itsinda ryabashyitsi bari baturutse muri espange bagize umuryango wa MANOS UNIDAS

Read more →

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza bwana NYEMAZI JOHN Bosco

aganiriza urubyiruko rwa Lycée st marcel de Rukara, muruzinduko rwakarere mugutangiza ukwezi....

Read more →

UKO UMUHANGO WA YUBIRE Y'IMYAKA 25 LYCEE SAINT MARCEL DE RUKARA

ABAYOBOZI BITABIRIYE UMUHANGO WA YUBIRE BITABIRIYE IKI GIKORWA...

Read more →

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza bwana NYEMAZI JOHN Bosco

aganiriza urubyiruko rwa Lycée st marcel de Rukara, muruzinduko rwakarere mugutangiza ukwezi....

Read more →
Kwizihiza yubire y'imyaka 25 isuri rya Lycce saint Marcel de rukara byari bibereye ijisho

ESR Alumni - Embed

ESR Alumni (YouTube)